Watermelon ubishatse wayita umwungu cyangwa igihaza cyo guhekenya kuko ni urubuto rwera ku ruyuzi, rugira indabo zisa n’intutu kandi rufite bimwe ruhuriyeho n’ibihaza. Mu ndimi zo mu bihugu bidukikije bayita tikiti cyangwa tikitimaji.
Uru rubuto rumeze nkaho nta cyanga rugira, uba wumva ari nk’amazi arimo agasukari gacye. Ni urubuto rwuzuye umutobe, rworohereye, rurimo utubuto duto duto tw’umukara. Ni isoko nziza y’amazi acyenewe kimwe n’izindi ntungamubiri.
Uru rubuto ruribwa baruhekenya, aho urya icyo gice gitukura. Ushobora kandi no gukamuramo umutobe ukaba ari wo unywa.
Watermelon uzayisangamo intungamubiri zinyuranye, imyunyungugu na za vitamini. Twavugamo Vitamini A, B1, B3, B6, C, calcium, magnesium, fibre, poroteyine, potassium na lycopene.
Akamaro ku buzima
- Kubera ikungahaye ku mazi, ni nziza mu gihe cy’ubushyuhe no kurwanya inyota.
- Uru rubuto rubamo Calories nkeya (muri grama 100 harimo 30 Calories) kandi nta mavuta menshi abamo. Bituma ruba urubuto rwiza ku bantu bose yemwe n’abarwayi ba diyabete. Ikindi kandi rufasha mu gusohora imyanda mu mubiri.
- 19% bya vitamini A umubiri ukeneye ku munsi uzazisanga muri uru rubuto. (muri 100g harimo 569mg za vitamin A). Iyi ni vitamini y’ingenzi mu kureba neza no mu budahangarwa bw’umubiri kimwe no kugira uruhu rwiza ruhehereye. Irinda kandi kanseri y’ibihaha no mu kanwa.
- Uru rubuto rukungahaye kuri flavonoids zinyuranye nka lycopene, lutein, β-carotene, zeaxanthin na cryptoxanthin. Izi zose zizwiho kurinda kanseri zinyuranye nka kanseri ya porositate, iy’amara, iy’amabere, ibihaha, nyababyeyi n’urwagashya.
- Kuba uru rubuto rukungahaye kuri vitamini C, kimwe n’ibindi bisukura umubiri ni rwiza ku ruhu. Icyo usabwa ni ugukuba igisate cyayo cyangwa gukaraba umutobe wayo ku ruhu ahatangiye kwangirika cyanecyane bitewe no gusaza. Ibi bizarusana kandi binarinde kongera kwangirika.
- Nubwo inyanya zizwiho gukungahara kuri lycopene, ariko uru rubuto ruzirenzeho. (muri 100g harimo 4532µg, mu gihe ari urunyanya wasangamo 2573µg). Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi birinda umubiri imirasire mibi y’izuba (UV).
- Kuba harimo potasiyumu, bituma ruba urubuto rwiza mu mikorere y’umutima harimo kuwurinda gutera nabi no kurinda umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Si umutima gusa kuko binafasha mu gusukura impyiko, bikagabanya acide urique izwiho gutera indwara ya goute mu mubiri. Kuyirya bituma unyara kenshi aribyo bizafasha impyiko gusohora imyanda.
- Ku bagabo, kuba watermelon ikize kuri arginine, bibafasha kurwanya uburemba kuko yongera ubushake bwo gutera akabariro ndetse ubwo bushake bugatinda. Muri macye ni viagra y’umwimerere. Si ibyo gusa kuko ifasha n’abagore ibongerera ububobere, bityo bamwe bahimbwe ba mukagatare yabafasha kwikuraho igisuzuguriro.
- Tuzasangamo kandi vitamin B1, B6, vitamin C na manganese. Ibi byose bifasha mu kurwanya mikorobi zanduza, no kongerera ubudahangarwa bw’umubiri imbaraga.
Ibyo ukwiye kumenya
Kugeza ubu nta muntu uragaragaza ko umubiri we utihanganira uru rubuto. Nubwo imbuto zarwo zitaribwa, ariko uramutse uzimize bigutunguye ntuzagire ubwoba ntacyo zagutwara.
Umwana utarageza ku mezi 8 avutse ntiyemerewe guhabwa ifunguro ririmo watermelon cyangwa umutobe wayo.
Warning: file_get_contents(https://plusone.google.com/_/+1/fastbutton?url=https%3A%2F%2Fkigalihealth.com%2Fkinya%2Fwatermelon-mu-kuvura-uburemba-no-kongera-ububobere%2F): failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.0 404 Not Found in /home/kigal4health/public_html/kinya/wp-content/themes/goodnews5/goodnews5/framework/functions/posts_share.php on line 151