Inyama ni ibyo kurya dukuramo poroteyine zihagije, vitamine hamwe n’imyunyungugu. Nyamara kandi inyama zikabamo ibice bibiri by’ingenzi harimo inyama zitukura n’inyama z’umweru. Ikibazo kikaba ngo ese muri zose inziza ni izihe? Ese ubundi zitandukaniye hehe?
Muri iyi nkuru nibyo tugiye kuvugaho.
Ni iki gituma inyama yitwa umutuku cyangwa umweru?
Inyama zitukura ni inyama ubusanzwe zo ku bice itungo rikoresha cyane kandi kenshi, mu yandi magambo ni inyama irimo myoglobin nyinshi izi myoglobins zikaba uturemangingo dutwara umwuka wa oxygen mu mikaya. Iyo mikaya rero ikoreshwa kenshi iba ifite umutuku wijimye.
Inyama z’umweru zo zikaba inyama zo ku bice bidakoreshwa cyane na rya tungo ku bw’ibyo zikaba zirimo myoglobin nkeya.
Niyo mpamvu usanga akenshi inkoko, inkwavu zishyirwa mu cyiciro cy’inyama z’umweru ariko burya mu kuri amaguru yazo yakabaye inyama zitukura kuko zirayakoresha cyane, unarebye umaze kuziteka wabona ko zitandukanye n’ibindi bice.
Akenshi rero inyama z’inka, ihene, zishyirwa mu itsinda ry’inyama zitukura nubwo hari ibice byazo bijya mu nyama z’umweru nk’umushishito, inkoro n’ibindi bice bidakoreshwa cyane na zo. Burya n’inyama y’ingurube nubwo ubona isa umweru ariko iri mu itsinda ry’inyama zitukura ahubwo zikagira umwihariko wo kugira ibinure byinshi.
Inyama z’umweru n’izitukura bitandukaniye hehe?
Uretse ibyo tuvuze haruguru irindi tandukaniro hagati yazo ni ibinure bibonekamo. Inyama z’umweru zibamo poroteyine zihagije n’ibinure bicye. Naho inyama zitukura zo zikungahaye ku binure, vitamin zo mu bwoko bwa B, hamwe n’ubutare.
Ubutare dusanga mu nyama nibwo bworohera umubiri kwinjiza kurenza ubukomoka ku bimera.
Gusa nubwo zikungahaye kuri ibyo, kurya cyane na kenshi inyama zitukura ni bimwe mu byakongera ibyago byo kurwara kanseri cyane cyane iy’amara. By’umwihariko kuzikaranga bufiriti ku muriro mwinshi si byiza, icyiza ni ukuziteka mu mazi
None inziza ni izihe?
Zose ni nziza buri yose ku rwego rwayo ahubwo niba ugiye kurya inyama ibuka gufata kuri buri bwoko. Nanone uzirikane ko mu nyama zitukura inyama y’umuhore ariyo yakabaye nziza kurenza iyifashe ku igufa kuko iyegereye igufa ibamo myoglobins nyinshi cyane. Nanone bya binure biba hagati y’imihore jya ubikuramo kugirango ugabanye ibinure winjiza.
@umutihealth.com
Warning: file_get_contents(https://plusone.google.com/_/+1/fastbutton?url=https%3A%2F%2Fkigalihealth.com%2Fkinya%2Fsobanukirwa-itandukaniro-hagati-yinyama-zitukura-ninyama-zumweru%2F): failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.0 404 Not Found in /home/kigal4health/public_html/kinya/wp-content/themes/goodnews5/goodnews5/framework/functions/posts_share.php on line 151