Indwara ya goute iri mu ndwara zibabaza abazirwaye dore ko itera kubyimbirwa mu ngingo kandi hakaguhekenya cyane. Iyi ndwara ishinjwa ko iterwa no kurya kenshi inyama zidahiye neza nka za brochettes z’ihene, usanga uburyo bwo kuyivura igakira busaba ko unahindura imirire yawe kuko hari ibyo kurya biyongera hakaba n’ibyo kurya biyirwanya.
Iyi ndwara iterwa nuko uric acid yiretse mu ngingo cyane cyane mu mavi no mu ngingo z’amano n’intoki ndetse n’inkokora. Iyo itavuwe hakiri kare ishobora kwangiza aho yafashe ndetse n’impyiko zikabigenderamo
Imirire mu gihe urwaye goute
Imirire urwaye goute ireba ibyo ugomba kwirinda kuko byongera uric acid no kubyimbirwa, hakaba ibyo ugomba kurya kuko biyigabanya bikanabyimbura.
Ibyo usabwa kurya
Mu byo usabwa kurya kenshi harimo
- Epinari
- Imbuto cyane cyane ipapayi n’inanasi
- Imboga
- Ibitonore
- Urunyogwe
- Ubunyobwa
- Igitoki
- Ibihaza
- Impeke zuzuye
- Ibikomoka ku mata byakuwemo ibinure nk’amacunda cyangwa amata atunganywa agakurwamo ibinure (low-fat milk)
- Amagi
- Amavuta ava ku bimera (ameza ni aya elayo, soya)
Ibyokurya byo kwirinda
Usabwa kwirinda ibyo kurya n’ibyo kunywa byongera uric acid. Muri byo harimo
- Inyama zitukura
- Amafi
- Inzoga
- Ibyo kurya birimo umusemburo
- Ibyo kunywa byongewemo isukari nka za soda n’imitobe yongewemo isukari
- Ibyo kurya bigurwa bitunganyije
Uretse kandi ibyerekeye kurya no kunywa hari ibindi usabwa kwitaho no kuzirikana.
Kunywa amazi
Kunywa amazi ahagije bizatuma ujya kunyara kenshi bityo uric acid ibe iri kugabanyuka muri wowe.
Siporo
Siporo izagufasha kunanura no kugorora ingingo kandi izatuma amaraso arushaho gutembera neza bityo bitume ya uric acid itipakira mu ngingo.
Kugabanya ibiro
Ibiro byinshi biri mu byongera ibyago byo kubyimbirwa no kudatembera neza kw’amaraso, ibi bikongera ibyago byo kurwara goute. Kubigabanya ni ingenzi niba wifuza guhangana na goute.
@umutihealth.com
Warning: file_get_contents(https://plusone.google.com/_/+1/fastbutton?url=https%3A%2F%2Fkigalihealth.com%2Fkinya%2Fkwita-ku-mirire-yawe-ni-ingenzi-mu-gihe-urwaye-goute%2F): failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.0 404 Not Found in /home/kigal4health/public_html/kinya/wp-content/themes/goodnews5/goodnews5/framework/functions/posts_share.php on line 151