Nubwo abantu benshi bakunze gutinya Avoka kubera amavuta menshi abamo, ntibyari bikwiye kuko Avoka ifasha abana gukura neza, kandi ikongerera imbaraga abantu bukunda gukora Sport. Ubwoko bw’amavuta aba muri avoka ntabwo buhumamanya umubiri ahubwo butuma umutima ukora neza n’amaraso agatembera neza mu mubiri kuko avoka agabanya ibyo bita “mauvais cholesterol”.Muri Avoka habamo intungamubiri za Magnesium , potassium , phosphore na Fer , zinc n’izindi ntungamubiri zifite akamaro kanini. Avoka kandi yifitemo za vitamine zo mu bwoko bwa Anti-oxydant zituma umuntu adasaza vuba nka: Vitamine C; Vitamine E, na Vitamine B.
Ibyiza 10 bya Avoka
1. Avoka ifasha kurinda umuntu indwara ya cancer ya prostate
2.Avoka ifasha kurinda umuntu indwara ya cancer yo mu kanwa
3. Irinda ko umuntu arwara cancer yo mu mabere
4.Irinda indwara z’amaso zo mu busaza
5. Avoka igabanya cholesterol mu maraso
6.Avoka irinda umuntu kurwara indwara z’umutima
7.Irinda ko umuntu agira za accidents vasculaire cerebraux
8.Indyo irimo avoka ituma izindi ntungamubiri zo muri ibyo biryo zinjira mu mubiri ku buryo bworoshye
9.Avoka irinda umuntu gusaza vuba
10. Avoka irinda umuntu kurwaragurika