KigaliHealth.com

AMACUNGA N’UMUMARO WAYO KUBUZIMA BWACU

Amacunga ni zimwe mu mbuto zifasha umubiri wacu mu gukora neza no kwirinda indwara bitewe n’intungamubiri zibamo cyane cyane vitamine C.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya icunga, byongerera umubiri wacu amahirwe yo kudafatwa n’indwara z’umutima ndetse bikongera ubudahangarwa bw’umubiri mukurwanya indwara za KANSERI.

Iyi ni imimaro ikomeye y’Amacunga k’ ubuzima bwacu

1.Kongerera amaso ubushobozi bwo kubona neza

Amacunga akungahaye ku ntungamubiri za carotenoids zihindurwamo vitamine A bikakurinda indwara y’amaso bita MACULAR DEGENERATION ishobora kuviramo umuntu guhuma.

2.Kongerera umubiri ubushobozi mu kurwanya Kanseri

Amacunga afatwa nka kimwe mu biribwa birwanya kanseri kuberako akungahaye ku ntungamubiri zitwa antioxida (antioxidant) zigira uruhare mu kurwanya kanseri. .

3.Kurinda indwara z’umutima

Kurya icunga kuri buri funguro rya buri munsi bigira ingaruka nziza ku mutima, ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya amacunga byongera ingano ya cholesterol nziza bigafasha mukurinda indwara z’umutima n ‘ imiyoboro y’amaraso ijyana ku mutima.

4.Kongera imikorere myiza y’ubwonko

Amacunga afasha mu gusigasira ugukora k’ubwonko (cognitive function) hamwe no kurinda indwara z’ubwonko nka alizema (Alzheimer) bitewe na flavonoids dusanga mu macunga.

5.Kurinda no gukora neza k’uruhu

Amacunga akungahaye kuri vitamin c ikaba izwiho mugufasha mwikorwa rya collagen ifasha mu kugira uruhu rwiza.

6.Gufasha mu mikurire n’imiterere y’intanga ngabo

Amacunga akungahaye ku ntungamubiri za antioxida (antioxidant) na vitamine c bifasha kwongera ubuziranenge(quality) no kwongera umuvuduko w’intangangabo (sperm motility).

Mw’icunga kandi dusangamo indi ntungamubiri izwi ku izina rya vitamine B9 ifasha mu kubungabunga ubuzima bw’intangangabo, ikaba inafasha mu kurinda kwangirika kw’intangangabo.

7.Kugabanya ibyago byo gupfuka umusatsi

Amacunga akungahaye ku ntungamubiri ya vitamine C igira uruhare mu ikorwa rya colageni (collagen), ikaba ibumbatiye hamwe uturemangingo tw’umusatsi bifasha mu kurwanya uruhara mugihe cy’izabukuru.

Ifunguro ryuzuyemo intungamubiri dukeneye ni ishingiro ry’ubuzima bwiza. Umumaro w’amacunga ni amahirwe tudakwiye kwima imibiri yacu, ashobora gufatwa mbere yo gufata ibyo kurya bikomeye .

@nutrirwanda.com