KigaliHealth.com

Amakora, ibitika imboga zizwi na bacye ariko zuzuye intungamubiri

Amakora (mu bice bimwe na bimwe bita ibitika) ni imboga ziva ku bibabi by’amateke. Nubwo ari imboga zitazwi na benshi nyamara zuzuye intungamubiri zikenerwa cyane, nubwo zuzuye intungamubiri ntizitekwa uko wiboneye kuko iyo zitetswe nabi zitera ubwivumbure n’ibibazo mu nda.

Iyo turebye intungamubiri ziri muri izi mboga dusanga zifite Vitamini A ihagije ukeneye ku munsi, harimo kandi Vitamini C, na za vitamin B zinyuranye nka B1, B2 na B9. Tunasangamo kandi imyunyungugu nka manganeze, umuringa, potasiyumu, ubutare na kalisiyumu.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro kazo ku buzima tunakwigishe uko baziteka.

Akamaro k’amakora ku buzima

Kuba zikungahaye ku ntungamubiri n’ibisohora uburozi mu mubiri bituma ziba imboga nziza kandi zifasha byinshi umubiri.

Uko zitegurwa

Nkuko twabivuze dutangira izi mboga kuziteka bisaba kwitonda kuko ibi bibabi bibamo ibimeze nk’amata, bishobora gutera ubwivumbure mu mubiri burimo guhitwa no kuruka, kwishimagura no kuryaryatwa umubiri.

  1. Uburyo bwa mbere ni ukuzikata ubundi ukazanika ku zuba zamara gusa n’izihonze ukabona kuziteka nk’uko uteka izindi mboga zose
  2. Ubwa kabiri ni ukuzishyira mu isafuriya ugacanira nta mazi arimo, ugenda ugaragura kugeza ubonye zihinduye ibara kandi zahonze, ukazikuramo noneho ukaziteka nk’izindi zisanzwe
  3. Uburyo bwa gatatu ni ukuzicanira mu mazi ari kubira zikamaramo iminota hagati ya 10 na 15 ukaziminina zamara kumuka ukaziteka bisanzwe.

Ukibuka ko ukoresha amababi akiri mato, kuko ashaje aba akomeye cyane. Ikindi kandi n’igifasheho ikibabi uragikoresha ugakatamo duto duto. waziteka nk’imboga mu isosi, wazigereka ku bishyimbo uko wazitegura kose, zigira akamaro kangana.