Ni kenshi usanga abantu bajya kwa muganga kwivuza kubera ikibazo cyo kugira imyanda myinshi mu mibiri yabo. Iyi myanda, iba myinshi bitewe nuko hari ibice by’umubiri wawe bidakora neza.
Ibyo turya n’uko tubirya rero nabyo bigira uruhare runini mu gutuma bimwe mu bice by’umubiri bikora neza cyangwa nabi. Hari ibiryo bifasha impyiko gukora akazi ko gusohora imyanda ku buryo bworoshya.
Dore ibiribwa 5 bifasha impyiko n’umubiri kugabanya imyanda iba iri mumubiri.
1.Kurya ibitunguru
Ibitunguru akenshi ubibona kuri salade. Ibi rero bifite akamaro kanini ku mubiri wawe kuko bifasha mu kugabanya imyanda. Ibitunguru byifitemo ubushobozi butuma ibice by’umubiri bishinzwe kuvana imyanda mu mubiri bigira ingufu bigakora akazi kabyo neza.
2. Gukoresha indimu
Indimu ni kimwe mu bintu bifasha umubiri kugabanya ibinure ndetse no gukura imyanda mu mubiri. Izi zifitemo vitamine C kandi zikaba zifasha igifu mu gutunganya ibiribwa uba wafashe.
Uko gufasha igifu gukora akazi kacyo neza rero biha amahirwe ibindi bice by’umubiri bikora akazi ko gukura imyanda mu mubiri yo gukora neza.
3. Kunywa amazi meza
Dusanzwe tumenyereye ko amazi akoreshwa mu gusukura umubiri ku gice cy’inyuma ndetse akavura n’izindi ndwara zitandukanye iyo akoreshejwe neza.
Burya rero iyo unyweye amazi afasha impyiko gukora neza bityo imyanda igasohoka neza kuko ari zo zifite inshingano zo gukura imyanda mu mubiri igasohoka hanze.
4. Kurya amashu
Usibye kuba izi mboga zifasha mu gusukura impyiko z’umuntu ari zo zisohora imyanda mu mubiri, amashu kandi agufasha kongera ubushake bwo kujya mu bwiherero, nkuko tubizi twese ibi bifasha mu gusohora imyanda.
Amashu yifitemo ubushobozi bwo gufasha igifu mu igogorwa ryibyo tuba twariye bityo bikoroha gusohora imyanda isigara nyuma yuko ibyo twariye umubiri wabikuyemo ibyo ukeneye.
5. Kunywa icyayi cy’icyatsi (Green tea cyangwa Thé Vert)
Iki cyayi bakunze kwita Green Tea cyangwa The Vert mu ndimi z’amahanga nacyo gifite akamaro kanini kuko gifasha mu gutuma imyiko ziyongera ubushobozi.
Kugirango imyanda idakomeza kwiyongera mu mubiri ugomba kwirinda inzoga, Kwirinda gufata ibinyobwa ibirimo ikawa, Kwirinda ibiryohera bituruka mu nganda nka bonbon, shokola,…ugomba kandi kwirinda kurya ibiryo byinshi kuko ibi binaniza umubiri ntubone uko uhitamo imyanda n’ibitari imyanda.
Ibuka gukora siporo kuko na bwo ni uburyo bwiza bwo gukura imyanda mu mubiri utibagiwe ko inakingira zimwe mu ndwara zihitana benshi.
@ibyishimo.com
Warning: file_get_contents(https://plusone.google.com/_/+1/fastbutton?url=https%3A%2F%2Fkigalihealth.com%2Fkinya%2Fibiribwa-5-bidahenze-byagufasha-kugabanya-imyanda-mu-mubiri%2F): failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.0 404 Not Found in /home/kigal4health/public_html/kinya/wp-content/themes/goodnews5/goodnews5/framework/functions/posts_share.php on line 151