KigaliHealth.com

Imitezi, indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Menya byinshi kuri yo

Imitezi ni indwara yandura cyane ikaba akenshi yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Icyakora no kuba wagira aho uhurira n’ibyavuye ku wuyirwaye bishobora kuyanduza aho dusanga ko umugore ubyara ayanduza umwana ari kuvuka. Iyi ndwara ikwira vuba kandi ikunda kwibasira abagirana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu benshi. Iyi ndwara kandi ku bagabo badakebye (badasiramuye) bashobora kuyandura batanakoze imibonano, kubera kudasukura bihagije igitsina cyabo noneho mikorobi iyitera yahagera ikororoka.

Imitezi iterwa na mikorobe yo mu bwoko bwa bagiteri yitwa Neisseria gonorrheae, ikaba ikura ku buryo bworoshye iyo igeze ahari ururenda mu mubiri. Bivuze ko iyi mikorobi ikura cyane iyo igeze mu myanya ndangagitsina y’umugore, mu nkondo y’umura, mu mura, no mu miyoborantanga, ku bagore. Ku bagabo yororokera cyane mu muyoboro w’inkari, ari naho hanyura amasohoro. Iyi bagiteri kandi ishobora no gukurira mu kanwa ku bakora imibonano mu kanwa, mu kibuno ku batinganyi, no mu muhogo.

Ntabwo abantu bose banduye iyi ndwara bagaragaza ibimenyetso, niyo mpamvu ushobora kwandura utabizi. Iyo ibimenyetso bije, biza hagati y’iminsi 2 n’iminsi 10 nyuma yo gukora imibonano idakingiye, gusa bishobora no kuza nyuma y’iminsi 30.

Iyo bije ku bagore no ku bagabo si bimwe.

Umwana wavukanye imitezi

Ku bagore

Ku bagore benshi ibimenyetso biza bidakanganye ku buryo byijyana utanabimenye ko byari ibimenyetso by’indwara.

Ku bagabo

Ku bagabo akenshi ibimenyetso biza hagati y’iminsi 2 n’iminsi 14 nyuma yo kwandura.

Kuzana amashyira mu gitsina, byerekana ko wanduye

 

Imitezi nyuma yuko ugaragaje ibimenyetso byayo, kwa muganga bazapima ibisohoka mu gitsina. Nibiba ngombwa uzanapimwa ibyo mu kanwa cyangwa mu kibuno niba naho hagaragaza ibimenyetso.

Kuko akenshi uwanduye imitezi ahita anandura chlamydia, nayo bazayipima, bakuvure byose icyarimwe.

Neisseria gonorrheae, itera imitezi

 

Bizaba byiza ko uwo mwakoranye imibonano nawe avurwa kugirango atazongera kukwanduza cyangwa akaba yakwirakwiza indwara mu bandi.

Mu gihe uri gufata imiti ntiwemerewe gukora imibonano, unayikoze wakoresha agakingirizo.

Ni byiza gufata imiti uko muganga yagutegetse kandi ukayimara. Kuyifata nabi kimwe no kwivura magendu bigira ingaruka zinyuranye haba ku bagabo no ku bagore.

Ku bagore iyo itavuwe neza bishobora guteza kubyimbirwa mu kiziba cy’inda bikaba byatera kwangirika kw’imiyoborantanga bityo hakaba hazamo n’ubugumba. Bishobora kandi gutera gutwitira inyuma y’umura, ibi bikaba bigira ingaruka z’uko inda ivamo, yaba itanavuyemo bikaba byatera ikibazo umugore utwite.

Kuyandura atwite bigira ingaruka ku mwana kuko iyo atavuwe neza umwana we arayivukana. Ikindi ni uko byateza gukuramo inda, kubyara umwana udashyitse cyangwa umwana akavukana ubwandu bw’amaraso.  Gusa ubu hari gahunda yuko umwana wese ukivuka ashyirwa mu maso umuti wa Tetracycline, ugamije kumukingira iyi ndwara y’imitezi mu maso.

Ku bagabo, bishobora gutera epididymitis, indwara yo guhora utonekara amabya, nabyo bikaba byatera ubugumba udafatiranye hakiri kare.

Bishobora kandi gufata kuri porositate bikaba byatera gufungana k’umuyoboro w’inkari bigatera ikibazo cyo kunyara zidasohoka neza.

Imitezi ishobora kwinjira mu maraso no mu ngingo. Ibi bishobora no kubyara urupfu.

Kandi kwandura imitezi bituma kwandura agakoko ka SIDA byoroha.

 

Agakingirizo, kakurinda kwandura imitezi n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Umwana wese ukivuka agomba guhabwa umuti wo mu maso wo kumukingira.

Ku bagabo, kwikatisha (kwisiramuza) ni bumwe mu buryo bwo kugabanya ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo n’imitezi.