Ni iki ukora ubyutse mbere yo kujya mu zindi gahunda z’umunsi? Hari imvugo ivuga ko amazi ari ubuzima, bivuze ko arimo ubuzima.Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko ari byiza cyane gutangira umunsi unywa amazi, kuko bituma umubiri wawe wirirwa neza umunsi wose.
Izi ni impamvu 9 batanga, zigaragaza ibyiza byo kunywa nibura ikirahure kimwe cy’amazi mu gitondo.Bimarira iki umubiri?
1. Bifasha mu igogora.
Ni byiza gutangira umunsi wawe unywa ikirahuri cy’amazi kuko bizatuma uburyo bw’igogora bukora neza.Ayo mazi asukura inzira y’igogora bigatuma ikora neza, umubiri ukabasha kubona ibiwutunga bitagoranye.
2. Birinda indwara y’impatwe (Constipation)
Indwara y’impatwe akenshi iterwa no kutanywa amazi ahagije.Ni yo mpamvu mu gihe umuntu yamenyereje umubiri kunywa nibura ikirahuri cy’amazi mu gitondo, byorohereza inzira isohora imyanda, bityo umuntu ntagorwe mu gihe cyo kujya mu bwiherero.
3. Birinda umwuma.
Si byiza kumara igihe kinini utanywa amazi kuko bishobora gutera umwuma.Niyo mpamvu gutangirana umunsi ikirahuri cy’amazi bimenyereza umubiri kutagira umwuma, binagaburira uturemangingo dutandukanye mu mubiri.
4. Bivana imyanda mu mubiri.
Kunywa amazi mu gitondo cya kare, bifasha kuvana utwanda dutandukanye mu mubiri, bifasha ibice binyuranye by’umubiri by’umwihariko ibihaha n’impyiko.
5. Bituma wirirwana imbaraga.
Kugira umwuma n’umunaniro bitewe n’akazi kenshi bishobora kwica ibihe byiza by’umuntu ku buryo acika intege.Igisubizo rero ni ukunywa amazi mu gitondo cya kare kuko bituma wirirwana imbaraga umunsi wose.
6. Bigabanya ibinure bikabije mu mubiri.
Kunywa amazi no gukora siporo ni bimwe mu bintu abaganga bemeza ko bigabanya ibinure mu mubiri.Bituma kandi umubiri w’umuntu ukora neza nta gucika intege kwa hato na hato.
7. Bituma ugira uruhu rutoshye.
Kunywa amazi mu gitondo ni byiza cyane kuko bituma uwabigize umuco asa neza, ugasanga uruhu rwe rumeze neza (rutoshye). Bituma uruhu rwe rudasaza vuba kuko ayo mazi afasha mu kwirukana utwanda twose twakangiza uruhu.
8. Birinda ububabare ku bagore bari mu mihango.
Ku bagore bagira ububabare mu bihe by’imihango, bagirwa inama yo kujya banywa ikirahuri cy’amazi ashyushye kugira ngo byongere uburyo amaraso atembera,kandi bigabanye ububabare.
9. Bitera ubushake bwo kurya (Appetit).
Mu gihe wagize umuco wo kujya unywa ikirahuri cy’amazi buri gitondo, bizakurinda kubura ubushake bwo kurya (Appetit). Aya mazi aragenda agasa n’ayoza mu nda neza, ku buryo bitakugora kumva ukeneye kurya.
N’ubusanzwe amazi ni ingenzi cyane ku buzima bwa muntu, niyo mpamvu kunywa amazi (nibura ikiraburi kimwe) mu gitondo mbere yo kugira ikindi ukora bizagufasha kugira ubuzima bwiza.
@ibyishimo.com