Gutengurwa biterwa nuko haba hari kubaho kwikanya no kwirekura kw’imikaya ariko bikaba byihuse ku buryo ubibona ndetse umubiri ugatitira. Ubusanzwe biba iyo umubiri wagize umuriro mwinshi, nyamara si buri gihe kuko hari igihe umuntu atengurwa nyamara nta muriro na mucye afite.
Aha naho biba bifite impamvu zabiteye, bigasaba rimwe na rimwe kwitabaza muganga nubwo hari aho nawe wabyivura nkuko tugiye kubibona muri iyi nkuru.
Ibitera gutengurwa udafite umuriro
-
Kuba ukonje
Kuba uri ahantu hakonje cyane nko mu rubura, mu mbeho ikabije, wanyagiwe se, cyangwa wambaye imyenda ikonje bishobora gutera umubiri wawe gutengurwa. Gusa uko umubiri wawe ugenda ushyuha kwa gutengurwa bigenda bigabanyuka. Nyamara ku bantu bashaje, abarwaye diyabete bishobora gusaba ubundi bufasha cyane cyane iyo n’ubushyuhe bw’umubiri bugenda bugabanyuka kuko ubusanzwe uko gutengurwa biba ari ugushaka kugumana ubushyuhe umubiri wari ufite.
-
Ingaruka z’imiti uri gufata
Gutengurwa udafite umuriro kandi bishobora kuba biterwa n’ingaruka z’imiti waba uri gufata, cyangwa kuba wafashe imiti iri ku gipimo cyo hejuru. Niyo mpamvu mbere yo gukoresha umuti uwo ari wo wose usabwa kubanza gusobanuza umuhanga mu by ‘imiti ingaruka zose zishobora kuzanwa na yo. Kandi niba bibayeho ugacyeka ko biri guterwa n’imiti ni byiza guhita ugana kwa muganga.
-
Gukoresha ingufu z’umubiri cyane
Kwirukanka malathon, ni rumwe mu ngero zo gukoresha ingufu z’umubiri cyane. Ibi bikaba bikunze kubaho cyane iyo hakonje bikabije cyangwa hashyushye cyane. Iyo hashyushye cyane biterwa ahanini nuko umubiri uri gutakaza amazi naho iyo hakonje cyane byo bigaterwa n’igabanyuka ry’ubushyuhe bw’umubiri.
Ibindi byigaragaza iyo bitewe n’inanirwa ry’umubiri harimo:
- Ibinya
- Isesemi no kuruka
- Umunaniro
Ibi kubyirinda ni ukunywa amazi macye macye mu gihe uri muri siporo cyangwa ukoresha ingufu z’umubiri cyane ndetse ukanambara imyenda igenewe siporo uri gukora.
Akenshi kunywa amazi bikemura ikibazo ariko iyo bikomeye usabwa gukurikiranwa na muganga.
-
Imvubura ya thyroid ikora buhoro
Ubusanzwe iyi mvubura ikora imisemburo ishinzwe kuringaniza imikorere y’umubiri. Iyo iri gukora buhoro bishobora gutera kumva imbeho cyane nuko bigatera gutengurwa. Ibindi bijyana na byo harimo:
- Kubyimba mu maso
- Kubyibuha bidafite impamvu igaragara
- Uruhu rwumye, inzara n’imisatsi ipfukagurika
- Imikaya idafite ingufu, inaribwa
- kwiheba no kwigunga
- impatwe
- Kunanirwa kwibuka
Ibi bisuzumirwa mu maraso kandi imiti irahari ibivura bigakira iyi mvubura ikongera gukora neza.
-
Isukari nkeya mu maraso
Isukari nkeya mu maraso ishobora guterwa nuko umubiri wawe utari kuyinjiza ihagije cyangwa se umusemburo wa insulin mu mubiri ari mucye. Bishobora kandi guterwa nuko imiti ukoresha niba urwaye diyabete iri gukora bikabije ikaba ikeneye kongera kuringanizwa.
Niba gutengurwa bitewe nuko isukari yagabanyutse usabwa kwitabwaho n’abaganga aho igipimo cy’isukari kigomba kuzamurwa.
Ibindi bimenyetso harimo:
- Kubira ibyuya
- Umutima usimbuka
- Gutitira iminwa
- Kuyoba ubwenge
- Ikizungera
- Kureba ibicyezicyezi
-
Imirire mibi
Niba umubiri utari kwinjiza intungamubiri zose ukeneye cyangwa ukaba utarya ngo uhage bituma umubiri udakora neza. Bishobora kugaragazwa no gutengurwa bihoraho, ndetse n’ibindi bimenyetso birimo:
- Umunaniro no guhondobera
- Ubute
- Kudashyira ubwonko hamwe
- Ibiheri ku mubiri
- Ibinya mu ngingo
- Kuraba no kuremererwa umutwe
- Ku bagore harimo kubura imihango, imihango idakama cyangwa kubura urubyaro
Ibi bisaba kwita ku mirire no guhabwa imirire iboneye cyane aho witabwaho n’inzobere mu mirire.
-
Amarangamutima
Amarangamutima amwe n’amwe ashobora gutera gutengurwa hamwe ushobora no gucyeka ko malaria yakwinjiye. Ubwoba bwinshi cyangwa guhangayika cyane ni amwe mu marangamutima atera gutengurwa. Bishobora kandi no guterwa n’amagambo wumvise utari witeze (nko kubwirwa ko ukundwa n’uwo utacyekaga, cyangwa kumva indirimbo ukumva ni nk’aho ari wowe baririmbye, …) ndetse bishobora no guterwa no kureba firimi cyangwa kumva ikinamico bikora ku mutima cyane.
Gutengurwa bitewe n’amarangamutima bigendana no gusesa urumeza; Ibi ahanini biterwa nuko umubiri uba wakoze umusemburo wa dopamine mwinshi.@umutihealth.com