KigaliHealth.com

Menya byinshi ku indwara ya Angine ,nuko wahangana nayo

Angine ni indwara yo kubyimba no kubabara mu muhogo mu gace k’akamironko (pharynx) bitewe na mikorobi.

Mikorobi zitera angine zirimo amoko 2 hari angine iterwa na virusi hakabaho na angine iterwa na bagiteri. Gusa angine itewe na virusi niyo ifata abantu benshi aho ifata hagati ya 50% na 90% by’abarwayi bayo.

Iyi ndwara yibasira cyane cyane abakiri bato gusa n’abakuze barayirwara.
Angine itewe na bagiteri iterwa na mikorobi yitwa streptocoque (soma sitireputokoke) ikaba yibasira cyane abantu barengeje imyaka 3.

Iyatewe na virusi itandukanye n’iyatewe na bagiteri

Angine ivurwa ite?

Nkuko twavuze ko ziterwa na mikorobi zo mu bwoko 2 butandukanye. Kuzivura nabyo biratandukanye.
Ku mwana uri munsi y’imyaka 3, akenshi angine iba yatewe na virusi, gukora ibizami ntibiba bikiri ngombwa.

Imiti ahabwa ni iyo kugabanya uburibwe no kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri we.

Umuti w’ibanze ni paracetamol, gusa na ibuprofen arayemerewe mu gihe afite ibiro biri hejuru ya 7.

Ku mwana urengeje imyaka 3 kimwe n’umuntu mukuru, hakorwa ikizami cyihuse cyo kureba neza icyateye iyo angine. Mu gihe bidashoboka gukora icyo kizamini, hari ibimenyetso 3 muganga areberaho:

  1. Inkorora
  2. Umuriro
  3. Kubyimba mu muhogo

Niba umurwayi akorora, akaba adafite utubyimba mu muhogo, akaba adafite umuriro cg afite mucye, nta kabuza iyo angine yatewe na virusi. Ahabwa imiti yo kugabanya ububabare nka paracetamol, ibuprofen cyangwa aspirin. Gusa twibutseko aspirin ku mwana itemewe cyane cyane ari munsi y’imyaka 18.

Aha wemerewe gukoresha ubuki, n’igi ribisi, icyayi cya tisane (uruvange rw’umucyayicyayi,teyi, umwenya, indimu n’ibindi) kuko byongerera imbaraga umubiri

Iyo rero umurwayi adakorora, akaba afite umuriro mwinshi kandi mu muhogo habyimbye, ku buryo iyo ukozeho inyuma wumva habyimbye, umuti w’ibanze ni amoxicillin, cloxacillin cg Peni-V kuko icyo gihe iyo angine iba yatewe na bagiteri.

Iyo angine yatewe na bagiteri mu mihogo harabyimba

Aha twibutseko bagitirimu (Bactrim /cotrimoxazole) itagishyirwa mu miti iyivura nubwo ikoreshwa cyane n’abantu benshi.

Indi miti yemewe ni augmentin, cefotriaxone, cefixime, mu gihe iyo twavuze mbere itabasha kuvura. Gusa muganga niwe wemerewe kuyikwandikira.

Angine yakwirindwa ite?

Byaragaragaye ko akenshi zikara mu gihe cy’ubukonje kuruta mu gihe cy’ubushyuhe. Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe ibyo wakora ngo wirinde.

Kwifubika ni ingenzi mu kwirinda angine
Gerageza kunywa ibishyushye kandi uruhuke

Izi nama nuzikurikiza bizakugabanyiriza kuba warwara iyi ndwara.