Birashoboka ko kuva uvutse waba utarakoresha tangawizi cyangwa ukaba uyikoresha gake cyane, hari nubwo waba uyikoresha ariko ukaba upfa kubikora utazi akamaro bifitiye umubiri wawe.
Biranashoboka ko waba uyanga kuko isa n’iyokera nk’agasenda ariko numara kubona akamaro kayo ushobora guhindura imyumvire wari uyifiteho ugatangira kuyikunda.
Muri iyi nkuru turakubwira byinshi kuri tangawizi, akamaro kayo ndetse nibyo ugomba kwitondera mu gihe ukoresha iki kirungo gikunzwe na benshi muri iyi minsi cyane cyane bitewe n’ubushobozi bwacyo mu kuvura indwara zimwe na zimwe.
Tangawizi ni igihingwa cyifashishwa cyane cyane mu cyayi nk’ikirungo, iki kirungo gikomoka muri Asia y’amajyepfo. Iki kirungo nubwo gikunze gukoreshwa mu cyayi, hari n’abagikoresha mu biryo mu rwego rwo kongera impumuro nziza mu ifunguro.
Abantu benshi bibwira ko iki kirungo cyongera impumuro nziza gusa mu mafunguro, hari imimaro myinshi gifite ku buzima bwa muntu.
1. Tangawizi igabanya ububabare mu mubiri: Gukoresha tangawizi bigabanya ububarere cyane cyane ku bantu barwaye kubabara umutwe. Intungamubiri ziboneke muri Tangawizi zifitemo ubushobozi bwo kugabanya ububabare mu bice byose by’umubiri bitewe n’ikibazo ibyo bice byagize.
2. Ifite ubushobozi bwo guhangana n’indwara ya diyabeti: Abahanga mu by’iyi ndwara bahamya ko tangawizi ari ingirakamaro mu guhangana na yo kuko yongerera umubiri ubushobozi.
3. Yifitemo ubushobozi bwo kuvura igisebe: Tangawizi ifasha igisebe cy’umuntu wakomeretse gukira vuba bitewe n’ibinyabutabire biboneka muri tangawizi.
4. Irinda abantu iseseme:Abakunze gukoresha tangawizi bavuga ko kimwe mu byo ibafasha harimo no kubarinda iseseme, ku bantu bajya bakora ingendo ndende bakarwara iseseme, iki kirungo kirabafasha cyane.
5. Yongera imbaraga mu mubiri: Tangawizi yifitemo ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umunaniro ikongerera umubiri imbaraga.
6. Itera abagabo akanyabugabo mu gutera akabariro: Ku bagabo bayikunda, tangawizi ngo inabafasha kugira imbaraga zihagije mu bihe byo gutera akabariro dore ko ngo yongera n’ubushyuhe mu mubiri.
7. Indwara z’ubuhumekero: Tangawizi yifitemo ubushobozi bwo kurinda abantu kurwara zimwe mu ndwara z’ubuhumekero zirimo n’ibicurane n’inkorora.
8. Ubuzima bwo mu kanwa no mu gifu: Tangawizi ibasha guhangana na mikorobi zo mu kanwa zishobora kwangiza amenyo n’ishinya. Tangawizi kandi ngo irinda indwara zo mu gifu ikanoroshya igogorwa ry’ibiryo.
9. Tangawizi irinda abantu gusaza vuba: Iki kirungo bitewe n’imbaraga cyongera mu mubiri uko umuntu agifashe hiyongereyeho n’uburyo kigenda gihangana n’indwara zitandukanye, bituma umuntu ukunze kugikoresha adapfa gusaza ahubwo agahorana itoto n’imbaduko bya gisore.
10. Irinda indwara z’umutima: Tangawizi ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri bigatuma umutima utera neza, bityo bikawurinda uburwayi buturuka ku kuba amaraso yakora ibibumbe mu mitsi. Ikindi nuko ishobora no gufasha abantu bahora bumye iminwa ikayigarurira ubuhehere.
11. Irinda kurwara kanseri:Tangawizi ifasha abantu guhangana na kanseri zifata imyanya y’ubuhumekero nk’ibihaha. Irinda kandi abagabo ibyago byo kurwara kanseri ifata udusabo tw’intanga ngabo.
12. Tangawizi ni nziza ku buzima bw’amagufwa: bitewe n’imyunyu ngugu ihagije iboneka muri Tangawizi, umuntu uyikoresha aba yongerera ubushobozi amagufwa ye akarushaho gukomera.
13. Ihangana n’ibibyimba: Ikindi ni uko Tangawizi inafasha guhangana n’uburwayi bwo kubyimba. Iyo uyikoresheje mu cyayi cyangwa ukayicanira mu mazi yo koga, ukayoga ari akazuyazi bigufasha gukira ibibyimbya ku mubiri
14. Ivura impiswi: Tangawizi ikoreshwa mu kuvura impiswi no kubabara mu nda nyuma yo kurya. Ushobora kuyihekenya ukamira amazi yayo, cyangwa ugakora icyayi cyayo ukakinywa.
15. Gusukura no gusohora uburozi mu mubiri: Tangawizi itera akenshi kubira ibyuya bikaba ari byiza mu mubiri kuko bifungura utwengehu nuko uburozi bwari mu mubiri bugasohoka. Iyo ufashe tangawizi ivanze n’indimu mbere yo kurya, bigufasha gusohora imyanda yose n’ibyuka bitari byiza mu gifu ikanatunganya amara
HARI IBYO KWITONDERA Ku bantu bari ku miti n’abagore batwite, baba bagomba kwitondera gukoresha tangawizi kuko bishobora kubatera ibibazo. Abafite ibiro bikeya bumva bashaka kubyibuha nabo si byiza ko bakoresha tangawizi.
Ku barwayi bafite utubuye mu ruhago (gallstones) kimwe n’abarwayi b’impyiko na bo si byiza kuyikoresha. Kimwe n’abantu baba bari mu bihe by’imihango y’abakobwa si byiza gukoresha tangawizi kuko ishobora gutuma bava cyane.
Abantu bakomeretse cyangwa babazwe cyane na bo baba bagomba kwitondera gukoresha tangawizi kuko ishobora gutuma bakomeza kuvirirana kuko ituma amaraso avuduka cyane mu mitsi.