Ubucukumbuzi bukorwa bugaragaza ko imisatsi y’ibigori yagiye ikoreshwa kuva mu myaka 6000 ishize nk’umuti mu bwoko bwa Myan na Aztec.ibigori ubwabyo bifite akamaro kanyuranye ariko imisatsi yabyo irihariye mu kugirira umubiri akamaro dore ko inafite indwara ivura.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro k’imisatsi y’ibigori ndetse tunarebe uko itegurwa.
Akamaro ku buzima
Iyi misatsi ikungahaye kuri vitaminC na Vitamin K, imyunyungugu nka potasiyumu ndetse n’izindi ntungabuzima zinyuranye.
-
Diyabete
Inyigo zakozwe zerekana ko iyi misatsi ifite ubushobozi bwo kuzamura igipimo cya insulinbityo bigafasha mu kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso. Ku bw’ibyo abagifatwa n’iyi ndwara gukoresha iyi misatsi byabafasha guhangana nayo vuba kandi neza.
2. Kubyimbirwa
Iyi misatsi kandi izwiho kubasha guhangana no kubyimbirwa mu buryo bunyuranye cyane cyane mu ngingo. Bituma iyi misatsi iba ingenzi ku barwaye goute n’izindi ndwara zinyuranye z’imitsi.
3. Impyiko
Ku bafite impyiko zinaniwe cyangwa zitakibasha kuyungurura neza iyi misatsi irabafasha kuko ituma inshuro wihagarika ziyongera bityo bigasohora imyanda n’uburozi bumwe mu mubiri.
4. Igogorwa
Iyi misatsi kandi ifasha umubiri gukora indurwe ihagije bityo bigatuma igogorwa rigenda neza bikanatuma umubiri unyunyuza intungamubiri ukeneye mu byo tuba twariye.
5. Umutima
Iyi misatsi ifasha imikorere myiza y’umutima ndetse n’imitsi y’amaraso bityo bikaba ingenzi mu gutuma itembera ry’amaraso rikorwa neza.
Icyitonderwa
Nubwo iyi misatsi ari myiza ariko ku bafite umuvuduko w’amaraso uri hasi cyane cyangwa uri hejuru cyane ntibemerewe kuyikoresha.
Uko itegurwa
- Ufata imisatsi y’ibigori ukayanika noneho ugakoramo ifu.
- Uvanga ibikombe 2 by’amazi (ubwo ni igice cya litiro) n’ibiyiko bibiri bya ya fu
- Uracanira bikabira noneho ukagabanya umuriro bikamara iminota 10 ugaterura ku ziko.
- Nyuma y’iminota 30 uteruyeho urayungurura ukanywa ako kazuyazi.
@umutihealth.com