KigaliHealth.com

Sobanukirwa akamaro ko gukoresha imisatsi y’ibigori

Ubucukumbuzi bukorwa bugaragaza ko imisatsi y’ibigori yagiye ikoreshwa kuva mu myaka 6000 ishize nk’umuti mu bwoko bwa Myan na Aztec.ibigori  ubwabyo bifite akamaro kanyuranye ariko imisatsi yabyo irihariye mu kugirira umubiri akamaro dore ko inafite indwara ivura.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro k’imisatsi y’ibigori ndetse tunarebe uko itegurwa.

 

Akamaro ku buzima

Iyi misatsi ikungahaye kuri vitaminC  na Vitamin K, imyunyungugu nka potasiyumu ndetse n’izindi ntungabuzima zinyuranye.

  1. Diyabete

Inyigo zakozwe zerekana ko iyi misatsi ifite ubushobozi bwo kuzamura igipimo cya insulinbityo bigafasha mu kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso. Ku bw’ibyo abagifatwa n’iyi ndwara gukoresha iyi misatsi byabafasha guhangana nayo vuba kandi neza.

2. Kubyimbirwa

Iyi misatsi kandi izwiho kubasha guhangana no kubyimbirwa mu buryo bunyuranye cyane cyane mu ngingo. Bituma iyi misatsi iba ingenzi ku barwaye goute n’izindi ndwara zinyuranye z’imitsi.

3. Impyiko

Ku bafite impyiko zinaniwe cyangwa zitakibasha kuyungurura neza iyi misatsi irabafasha kuko ituma inshuro wihagarika ziyongera bityo bigasohora imyanda n’uburozi bumwe mu mubiri.

4. Igogorwa

Iyi misatsi kandi ifasha umubiri gukora indurwe ihagije bityo bigatuma igogorwa rigenda neza bikanatuma umubiri unyunyuza intungamubiri ukeneye mu byo tuba twariye.

5. Umutima

Iyi misatsi ifasha imikorere myiza y’umutima  ndetse n’imitsi y’amaraso bityo bikaba ingenzi mu gutuma itembera ry’amaraso rikorwa neza.

Icyitonderwa

Nubwo iyi misatsi ari myiza ariko ku bafite umuvuduko w’amaraso uri hasi cyane cyangwa uri hejuru cyane ntibemerewe kuyikoresha.

 

Uko itegurwa

 

@umutihealth.com