KigaliHealth.com

Sobanukirwa byinshi byerekeye imyate

Imyate iri mu ndwara bamwe bajya bavuga ko ari iz’abakene dore ko akenshi zihuzwa no kuba umuntu atoga ngo acye, nyamara burya sibo gusa bayirwara kuko ni indwara iterwa na byinshi. Imyate ni indwara ikunze gufata ku gatsinsino ariko ishobora no gufata mu kiganza cyangwa ahandi ku kirenge nko ku mano

Imyate iterwa n’iki?

Ubu burwayi buterwa nuko ibirenge biba byumye cyane noneho bigasaduka. Hari igihe bisaduka cyane bikanava amaraso, ibi bikaba byanatera izindi ndwara kuko mikorobi ziba zibonye aho zinjirira. Iyi ndwara abenshi bayishyira mu ndwara ziterwa n’isuku nke nyamara siko biri.

Nkuko tubivuze, kumagara ibirenge nibyo bitera imyate ariko hari impamvu zinyuranye zitera kumagara:

Ibi nibyo by’ingenzi bishobora gutera ubu burwayi

Imyate ivurwa gute?

Hari imiti igurwa muri farumasi itandukanye ikoreshwa. Muriyo twavuga Heel Cream.

Urugero rw’imiti iboneka muri farumasi ivura imyate

Gusa hari ibyo wakora nawe igakira burundu

  1. Fata imineke2  minini uyivange n’igisate cya avoka . Urwo ruvange urusige ku myate (uhomeho) birareho ijoro ryose. Wibuke kubanza koga ukumuka neza mbere yo gusigaho umuti
    Imineke iri mu miti ivura imyate
  2. Fata agakombe k’ubuki  ukavange n’amazi ashyushye yuzuye indobo (litiro 5) ukandagiremo umare iminota byibuze 30. Buri joro
  3. Vanga ikiyiko cya vaseline n’ibiyiko 2 by’umutobe w’indimu. Ubisigeho nkuko basiga pommade. Buri joro. Mbere yo kubisigaho wabanza ugakandagira mu mazi ashyushye nyuma ukihanagura
    Amavuta ya vaseline niyo meza ku birenge
  4. Isige amavuta ya elayo  (olive) buri joro
  5. Niba ufite ikibazo cy’uburwayi bwa diyabete , kunywa imiti ya diyabete nibyo bizagufasha gukira imyate
  6. Kandagira mu mazi y’indimu umare iminota 10. Nyuma ukoreshe akangwe wiyogesha ukube aharwaye imyate, gusa ibi ntiwemerewe kubikora mu gihe imyate yawe iva amaraso.
  7. Vanga amavuta ya elayo n’ibitonyanga by’amazi y’indimu ucuguse kugeza bibaye nk’ikivuguto ujye usiga aharwaye buri gitondo na nimugoroba. Buri gihe jya wibuka gucugusa mbere yo kuwisiga
  8. Ushobora no gukoresha amavuta y’ubuto dukoresha duteka. Nyuma yo koga urayisiga noneho ugahita wambara amasogisi. Jya ubikora buri gihe mbere yo kuryama

Ibi byose icyo uzahitamo gukora ubifatanye no kurya ifunguro rikungahaye kuri vitamini E.

Imyate ni indwara ivurwa igakira

Ese ni gute twakirinda imyate?

Uburyo bwinshi mu bwo twavuze bukoreshwa mu kuvura ushobora no kubukoresha wirinda kuyirwara. Hari n’ibindi ariko ukwiye kwitaho: