KigaliHealth.com

Sobanukirwa byinshi ku isepfu nuko wayivura

Isepfu ni ibintu bibaho mu buzima bwacu bwa buri munsi kandi biba ku bantu bose baba bakuze cyangwa ari bato.

Birangwa no kuba igicamakoma (diaphragm) cyikanya inshuro zikurikiranye kandi utabasha kugenzura no guhagarika. Ubusanzwe igicamakoma nicyo kiyobora uko duhumeka, iyo cyikanye umwuka winjira mu bihaha naho cyakiyoroshya umwuka ugasohoka mu bihaha.

Twibutse ko umwuka winjira mu bihaha ari oxygene naho usohokamo ukaba gaz carbonique.

Iyo rero uko kwikanya no kwiyoroshya bikozwe mu buryo budasanzwe bitera gusepfura. Akantu kose ubusanzwe gatuma igicamakoma cyikanya gatuma inzira ihuza umuhogo n’igihogohogo yifunga ku buryo butunguranye kandi bwihuse. Ibyo bitera gusohoka kw’ijwi ridasanzwe ari ryo jwi twumva iyo dusepfuye.

Uko gusepfura bigenda

Gusepfura biterwa n’iki?

Gusepfura biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye ndetse hari n’igihe ushobora gusepfura byizanye.

Zimwe mu mpamvu zinyuranye zitera gusepfura harimo:

Gusa kugira isepfu imara igihe kinini bishobora guterwa n’izindi mpamvu zinyuranye zituma hari impinduka iba ku mikorere y’igicamakoma.

Muri zo nanone twavuga:

Izindi mpamvu twazishyira mu itsinda ry’igihe urwungano rw’imyakura rudakora neza. Urwo rwungano rugizwe n’ubwonko n’uturandaryi dushamikiye ku rutirigongo.

Ibi nabyo bitera isepfu ihoraho.

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kurwara isepfu?

Muri rusange isepfu ntawe utayirwara, mu myaka yose, ibitsina byombi. Ubushakashatsi bugaragaza ko n’umwana ukiri mu nda ashobora gusepfura.

Gusa hari bimwe byongera ibyago byo kuba warwara isepfu

Ni gute isepfu wayivura?

Akenshi isepfu iraza ikanijyana. Gusa hari igihe iza ikamara umwanya munini ndetse uyirwaye akabangamirwa. Niba isepfu yawe imaze iminsi igera cyangwa irenga ibiri ni byiza kugana ivuriro rikuri hafi, bakareba ikiri kubitera kikaba ari cyo kivurwa.

Gusa hari uburyo bunyuranye bwo kuvura isepfu wakorera mu rugo, nawe ubwawe ukayivura. Nubwo ari bwinshi, ugerageza buri buryo kugeza uhuye n’ubukuvura neza.

  1. Gerageza guhumekera mu kintu gifunze nk’ishashi cyangwa emballage
    Guhumekera mu kintu nk’ishashi bivura gusepfura
  2. Rya akayiko k’isukari
  3. Funga umwuka byibuze igihe kinini ushobora
    Gufunga umwuka akanya bivura isepfu
  4. Nywa ikirahure cy’amazi akonje
  5. Fata ku isonga y’ururimi urukurure, wasamye
  6. Injiza ikiyiko mu muhogo, ufashe aho urisha, noneho ugikoze ku kamironko (ya nyama iri hejuru mu muhogo)
  7. Icara usutamye amavi agera mu gatuza, ugume gutyo kugeza ukize
  8. Gerageza guhumeka buhoro, witsa gacye
  9. Sohora umwuka cyane kandi mwinshi uwusunika n’ingufu

Iyo ibi byose bitagize icyo bitanga, ukamara iminsi 2 ugisepfura, ni byiza kujya kwa muganga

Ni gute wakwirinda isepfu?

Nubwo nta buryo bwihariye wakoresha wirinda isepfu, ariko mu gihe ukunze kurwara isepfu kenshi gerageza kugabanya ibiyongera. Muri byo twavuga:

@umutihealth.com