X

Nihe haba doctors b’abagore i Kigali?

Abaganga bakora gyneco obstétrique (abaganga bita ku buzima bw’abagore,bakanabyaza ) , barahari mu bice bitandukanye bya Kigali. Mu bitaro bya Leta CHUK,ku bitaro bya Muhima, mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, no mu bitaro bya Kibagabaga.

 

I Kigali hari amavuriro yigenga tubasangamo,muri Hôpital la Croix du Sud (kwa Nyirinkwaya)iherereye i Remera, Clinic Bien Etre (kwa Dr Claude) iherereye ku Muhima, Polyclinique le Carrefour (Kwa Gatsinga) iherereye Rwandex, Polyclinique St Jean iri i Nyamirambo ku babikira.

 

Hari nandi mavuriro yigenga wasangamo abo baganga ariko yo atabyaza (no maternity) ayo ni nka plato mu mujyi, polyclinique la medicale (kwa kanimba) ku muhima, Humanus medicus iri Kimironko ,Clinic Le Bon Berger iri i Gikondo no Kwa Dr Cyridion hano kuri camp Kigali.

 

Uretse gukurikirana inda mu gihe habaye gusama no gufasha kubyara neza abo baganga basuzuma bakanavura izindi ndwara nk’izijyanye no kujya mu mihango no kuva bidasanzwe, ibibyimba byo mu nda, ibibazo bijyanye n’urubyaro, gusuzuma no kuvura indwara z’amabere.

 

Gusama: Guhura kw’intanga ngabo n’intanga ngore bikora igi rizavamo umwana. Ibimenyetso byo gusama hari kubura kw’imihango mu kwezi gukurikira igihe yari itegerejwe, ibindi bimenyetso bihindagurika ukurikije abantu, kugira iseseme, gucika intege, kurya cyane, kutarya,…Ikizamini cyo kureba ko wasamye aho ariho hose ku mavuriro kirakorwa kandi n’umuntu ubwe ashobora kucyikorera, ibisabwa ni test de grossesse/pregnancy test ziboneka mu mafarumasi yose.

 

Mu gihe hamenyekanye ko wasamye ni ngombwa ko usuzumisha inda, ukanavugana na muganga kuri gahunda zikurikira, ibizamini bikorerwa umuntu utwite, inkingo ahabwa ,kunyura mu cyuma (échographie/ultrasound). Muri buri gihembwe (trimestre) ni ngombwa ko wanyura mu cyuma,buri gihe haba hari amakuru kigaragaza ku bijyanye n’imikurire n’imiterere y’inda.

Amavuriro twavuze hejuru ni ayo twabashije kumenya , hari ahandi i Kigali haba hari abo baganga ,tutavuze mwadufasha kuhamenyekanisha .

KigaliHealth.com:
Related Post
Leave a Comment