Ba muganga bazobereye mu ndwara z’umutima n’itembera ry amaraso bitwa ba cardiologue cyangwa cardiologist baboneka i Kigali mu bitaro bya leta CHUK,King Faisal Hospital,i Kanombe mu bitaro bya gisirikare.
Mu mavuriro yigenga cardiologist wabasanga mu bitaro la croix du sud i Remera,muri clinic Fondation du Coeur iba mu nyubako ya RSSB (RAMA),kuri Kigali Adventist Medical Center iri munsi y’urusengero rw’Abadive i Remera,na dispensaire Onatracom mu Biryogo.
Basuzuma umutima n’imitemberere y’amaraso mu mubiri,bakavura n indwara zabyo.
Umuvuduko w’amaraso uri hejuru /hypetension/high blood pressure ni kimwe mu bibazo iki gihe bihangayikishije ubuvuzi n’ubuzima bw’abantu kuko ingaruka zawo hari ubwo zitwara ubuzima cyangwa zikamugaza.
Nta bundi buryo umuntu amenya ko afite ikibazo cy’umutima cyangwa umuvuduko w’amaraso uri hejuru uretse nyuma yo kwisuzumisha.
Bimwe mu bimenyetso bishobora kubaho,ni kurwara umutwe,kugira isereri,kunanirwa, kumva ubuze umwuka,kumva umutima utera cyane,…hari igihe bitanabaho ,hari n’abantu kenshi babwirwa ko bafite umuvuduko w’amaraso uzamuye bari bajyiye kwivuza izindi ndwara.
Imibereho muri iki gihe ,ahanini irimo stress iri mu byongereye abantu kugira indwara z’umutima n’itembera ry’amaraso,ibindi byavugwa ni nk’amafunguro yiganjemo umunyu n’amavuta;umubyibuho ukabije,kwicara igihe kirekire,kudakora siporo,…
Abantu bafite izo ndwara kandi babaho neza mu gihe bakurikije inama bahabwa,kumenya ibyo kurya bifasha umubiri,gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho,gufata imiti uko wayandikiwe,kugira umwanya wo kuruhuka (umubiri no mu mutwe),no gukurikirana ibipimo by’umuvuduko w’amaraso.Imashini zipima ubu ziraboneka,ni ukuyitunga ukajya uyikoresha aho uri.
Kigalihe.com
Warning: file_get_contents(https://plusone.google.com/_/+1/fastbutton?url=https%3A%2F%2Fkigalihealth.com%2Fni-he-wasanga-doctors-bumutima-i-kigali%2F): failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.0 404 Not Found in /home/kigal4health/public_html/wp-content/themes/goodnews5/goodnews5/framework/functions/posts_share.php on line 151